Home  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umunya-Eritrea Merhawi Kudus wari wegukanye agace ka kabiri kavaga i Kigali kajya i Huye,yongeye kwanikira bagenzi be

Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019 ryari rigeze ku munsi waryo wa gatatu. Abasiganwa 77 bahagurutse saa mbili zuzuye i Huye berekeza i Rubavu, ku ntera ya Kilometero 213 na metero 100, iyi ikaba ari yo ntera ndende kurusha izindi mu mateka ya Tour du Rwanda.

Umunya-Eritrea Merhawi Kudus ukinira ikipe yabigize umwuga ya ASTANA wari wegukanye agace ka kabiri kavaga i Kigali kajya i Huye, yongeye gukora amateka yegukana agace ka gatatu k’iryo siganwa kava i Huye kugera i Rubavu.

Merhawi Kudus yacomotse mu gikundi ubwo bari bageze ahitwa Jomba, akomeza kugendana na Badilatti Matteo wa Israel Cycling Academy kugera mu nkengero z’umujyi wa Rubavu.

Ni isiganwa ryahagurukiye imbere y’inzu mberabyombi y’akarere ka Huye, hahagruka abakinnyi 77 nyuma y’aho uwitwa ZANG ONDOA Jacques ukinira Cameroon yaje gukurwa mu irushanwa nyuma yo kuhagera hashize iminota 49.

Bamaze kurenga I Nyanza, isiganwa ryatangiye kuyoborwa na Guillonet Adrien wa Interpro na Kasperkiewicz Przemyslaw wa Delko Marseille, na Rohan Du Plooyy wa Protouch, ndetse n’umunyarwanda Mugisha Moise, aba bakomeje kugenda bayobora isiganwa kugera Muhanga.

Batangiye kugera mu misozi ya Ngororero, ibintu byaje guhinduka maze ikipe ya ASTANA itangira kuyobora igikundi ishaka uko yanakomeza kuyobora n’irushanwa muri rusange.

Umunya-Pologne Kasperkiewicz Przemyslav wa Delko Marseille yaje kongera kuyobora isiganwa wenyine, gusa mu minota mike n’igikundi kirimo Merkawi Kudus cyiza kumufata isiganwa rikomeza kuyoborwa n’abakinnyi batandatu.

Merhawi Kudus yaje gukomezanya na Badillati Matteo wa Israel cycling Academy bayobora isiganwa kuva Jomba kugera mu mujyi wa Rubavu, ariko Merhawi Kudus ahagera wenyine, yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 15.

Nyuma y’iminota 9 n’amasegonda 52, nibwo igikundi kirimo Abanyarwanda cyatungutse, barangajwe imbere na Areruya Joseph ndetse na Valens Ndayisenga wari kumwe na Manizabayo Eric.

Follow Us on Facebook and Twitter

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X