Home  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Umuhungu tubana mu gipangu arankurura nkumva nifuza ko turyamana- MBIGENZE NTE?

Muraho basomyi ba IMIRASIRE.Com? Ni mumfashe mungire inama. Ndi umukobwa w’imyaka 22 ukibana n’ababyeyi. Mu gipangu cyacu harimo umusore uhakodesha ariko amaze kundwaza umutwe kubera imiterere ye ituma mwifuza uko mubonye.


Mu by’ukuri nta kintu na kimwe mbuze kuko buri kimwe cyose mu rugo barakimpa, gusa ntibabasha kunkora aho ntikora. Uwo musore tubana mu gipangu ni umusore mwiza w’ibigango mbese buri mukobwa wese yakwifuza gukundana nawe kuko yaba mu mico no mu myitwarire ni ntamacyemwa.

Uyu musore ntakunda kuba ari mu rugo kuko afite akazi abyuka agenda agataha nimugoroba . Mu gihe atashye rero akunda kuza mu rugo kutuganiriza nkakunda ibiganiro bye cyane. Mu by’ukuri sindi umukobwa w’indaya ndetse sinkunda no gusambana pee gusa iyo mbonye ibituza by’uyu musore numva ubushyuhe bw’umubiri buzamutse nkumva ndamushatse.

Ngera geza kubyikuramo bikanga kuko muri weekend yirirwa mu rugo kandi aba arimo guterura ibyuma nareba imiterere y’umubiri we nkumva ndamushatse cyane. Nta mukunzi mfite gusa nawe simukunda nka Boy friend ariko mba mufitiye irari ry’umubiri cyane pe.

Ikindi kiyongeyeho ntinya kuba natwarira inda mu rugo cyangwa nkandura SIDA kuko byababaza ababyeyi kandi sinifuza icyababaza Mama wanjye. Ni mungira inama y’icyo nakora.

Mumbabarire kandi sinivuge izina.

Murakoze Imana ibahe umugisha!

Follow Us on Facebook and Twitter

Ibitekerezo

KOMEZUSENGE Phabrice - 10/03/2019 saa 10:59

Uzabimubwire maze umubwize ukuri =nitwa phabrice nkora muri stdio muri uganda 0725005556
Reply

KOMEZUSENGE Phabrice - 10/03/2019 saa 10:59

Uzabimubwire maze umubwize ukuri =nitwa phabrice nkora muri stdio muri uganda 0725005556
Reply

KOMEZUSENGE Phabrice - 10/03/2019 saa 10:57

Uzabimubwire maze umubwize ukuri =nitwa phabrice nkora muri stdio muri uganda 0725005556
Reply

ni david - 1/03/2019 saa 21:25

ihangane ubanze uganire nawe kko wasanga nawe aruko
Reply

Janvier - 28/02/2019 saa 07:39

Umva sister nimba warakunze umuntu wibigumana uzashake akanya muganire kuko singombwa umusore gusa, numukobwa yasaba urukundo kuko ndabona ukeye kabisa ntiyakwangira 2 ahubwo nanjye nagukunze call me to 0724456124
Reply

ferdinand amizero - 27/02/2019 saa 19:02

IHANGANE UMUBWIRE KO UMUKUNDA, KUKO NAWE WABONA AGUTEKEREZA AKABA YARAGUTINYE MWANA.
Reply

- 27/02/2019 saa 17:21

utuyehe ngo tukugire inama?
Reply

NDAGIJIMANA - 27/02/2019 saa 13:54

ntuzemere gusambana ntuzikwaricyaha byikuremo utegereze uwawe utababaza ababyeyi watwaraninda utateganije urumva uje murwiherero ubyereki Imana iragukiza icyonikigeragezo ukwiriye kugitsinda Imanigufashye 0788759460 irinde gushyukwa
Reply

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X