Home  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzikazi Queen Cha yatangiye guca intege abanga Rayon yifashishije indirimbo ye yasubiyemo

Umuhanzikazi Queen Cha yakoze remix y’indirimbo ye Winner ikunzwe cyane mu rubyiruko,ayihinduramo indirimbo ivuga ibigwi bya Rayon Sports iherutse gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere muri aka karere ka Afrika y’Iburasirazuba igeze muri ¼ cya CAF Confederations Cup nyuma y’ivugurura rya CAF.

Muri iyi ndirimbo Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha yise Aba Rayons, yibanze ku byo Rayon Sports imaze iminsi ikorera amakipe y’ibigugu muri aka karere muri CAF Confederations ndetse n’ibyo yakoreye EL Hilal yo muri Sudan mbere ya Genocide yakorewe Abatutsi muri 19994.

Yagize ati “Nta muntu wagerageje ibyo kwanga Rayon ngo bimugwe neza,nawe urabe wumva.Eeh Abarayons we are winners.

Kuva nabaho si rimwe Rayon itsinda ibihangange El Hilal irabihamya.Yanga yageze I Kigali,nayo ihabonera isomo.Gor Mahia iri mu marira.Mubambwirire bagenze gake ni amateka,aya ni amateka.”

Queen Cha aherutse gutangaza ko aho kugira ngo Rayon Sports itsindwe yahitamo guhara igihembo cya Primus Guma Guma Super Star kimaze gutwarwa n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda ndetse buri muhanzi w’umunyarwanda aba afite inzozi zo kucyegukana.

Iyi ndirimbo ya Queen Cha iri ku rukuta r

Follow Us on Facebook and Twitter

Ibitekerezo

izabayo flugence - 12/09/2018 saa 08:02

iyo ndirimbo ninziza
Reply

izabayo flugence - 12/09/2018 saa 07:54

iyo ndirimbo niyambere
Reply

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X