Home  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Tshisekedi arateganya gusura u Rwanda mu minsi ya vuba

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, arateganya gukorera uruzinduko i Kigali mu Rwanda, nk’uko byemezwa na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Richard Sezibera.

Tshisekedi biteganyijwe ko azitabira inama ya African CEO izabera i Kigali muri uku kwezi kwa Werurwe.

Mu gihe Vital Kamerhé, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Tshisekedi, ejo yari mu Rwanda mu gutegura uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi, Minisitiri Sezibera yavuze ko kugeza ubu umubano w’u Rwanda na DRC umeze neza ariko bakaba banaganiriye uko warushaho kunozwa.

JPEG - 59.3 kb
Perezida Tshisekedi arateganya kuza mu Rwanda

Yagize ati "Turabona umubano ugenda urushaho kumera neza haba mu kurwanya no gukumira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda na Congo ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi turabona bigenda neza kandi turifuza ko byarushaho kumera neza."

Yakomeje avuga ko Perezida Tshisekedi na we yifuza ko ari ko byagenda kandi akaba anaherutse kubiganiraho na Perezida Kagame.

Ati "Ibyo rero turabyishimira tukaba tunishimira ko yanatumiwe na Perezida Kagame kwitabira inama y’abayobozi ba Afurika (African CEOs Forum)."

U Rwanda ni igihugu cy’amahanga cya gatatu Perezida Félix Tshisekedi agiye kugenderera kuva yatorwa, kuko yasuye Kenya ndetse yitabira n’inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yanavuye atorewe kuba visi perezida wa gatatu w’uwo muryango mu gihe cy’umwaka.

Félix Antoine Tshisekedi yatorewe manda y’imyaka itanu, mu matora yabaye tariki 30 Ukuboza 2018, akaba yarabaye perezida wa gatanu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yasimbuye Joseph Kabila wari ku butegetsi kuva tariki 26 Mutarama 2001.

Follow Us on Facebook and Twitter

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X