Home  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Nyamagabe:Perezida Kagame yabwiye abaturage bimwe mu byo bakora bakarandura ubukene

Mu ruzinduko yagiriye mu Karereka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019, umukuru w’igihugu yibukije abaturage ko nubwo hari ibyo bakeneye bisaba amikoro, hari n’ibindi bakwikorera ubwabo badategereje ubibakorera aturutse kure.

JPEG - 82.2 kb
Perezida Kagame yasabye abaturage gusenyera umugozi umwe bakarandura ubukene

Perezida Kagame yasabye abayobozi n’abaturage gufatanya bagashyiraho akabo kugira ngo barangize impamvu zibagumisha mu bukene.

Umukuru w’igihugu yakomoje no ku bibazo by’imirire mibi no kugwingira byavuzweho avuga ko na byo bidakwiye.

Ati “Ntawifuza ko abantu bacu bahera mu kugwingira. Rimwe na rimwe abana bacu bagwingizwa n’uburangare, bitari uko ibyajyaga kubafasha byabuze. Icyo gihe abayobozi bakwiye kubigiramo uruhare runini rwo kwigisha abaturage, no kubakurikirana, no kubereka ibibari hafi bishobora gukoreshwa kugira ngo bibafashe.”

Mu bindi umukuru w’igihugu asanga abantu bakwiye kwikemurira birimo ikibazo cy’ubwiherero.

Ati “Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? Abaterankunga bazatugaburira nibarangiza badukurikirane bajye kudushakira aho twiherera? Kuki icyo cyaba ikibazo gihoraho?”

Perezida Kagame yabwiye abaturage ba Nyamagabe ko ibikeneye guhinduka bigomba guhera no mu mutwe, mu mitekerereze.

JPEG - 158.8 kb
Abaturage bishimiye umukuru w’igihugu

Ati “Iyo abantu batekereza neza, iyo abayobozi n’abaturage batekerereje hamwe neza gushaka umuti w’ibibazo bahura na byo biroroha. Ntabwo iteka ari ibintu bikwiye guturuka ahandi, ibyinshi bikwiye kuba bituruka muri twebwe.”

Follow Us on Facebook and Twitter

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X