Home  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Nkore iki ?Umugore wanjye agiye kunshakiraho umupfubuzi kubera ko ndangiza vuba bitewe no kwikinisha

Umukunzi w’ikinyamakuru imirasire.com yandikiye iki kinyamakuru yifuza kugirwa inama y’icyo yakora kuko umugore we agiye gushaka umupfubuzi wo kumumara ipfa ry’imibonano mpuzabitsina bitewe n’ ikibazo cyo gucika intege iyo ashatse cg ari mu gikorwa cyo gutera akabariro, bigatuma asigira irari ridashira umukunzi kubera ko arangiza vuba.

Mfite ikibazo mungire inama mfite umuntu dukundana iyo tugiye gukora imibonano mbanumva mfite ubushake ariko iyo nkuyemo igitsina ngiye kugishyira mu cye igitsina cyanjye gihita kigwa kandi sinongere kugira ubushake. Ibi bikaba bimaze imyaka irenga itanu. Niyo ngize amahirwe nahatirije nshyiramo ariko mu masegonda atageze kuri 30 ubushake buhita bumvamo kandi umukunzi wanjye akibishaka. Nabajije abantu bambwira byaba biterwa no kuba narikinishije(masturbation) cyane.

Umugore wanjye yambwiye inshuro nyinshi ko iyo maze gukora imibonano mpuzabitsina asigarana ikibazo bikomeye akibeta ko akajya muri tuwarete akikinisha kugira ngo abashe kurangiza. Yambwiye kandi ko atakomeza ubwo buzima atinya ko nawe yagira ikibazo kirenze icyo njye mfite ubu.

Yavuze ko agiye kujya gushaka umusore wo kumuzimiriza umuriro tugakomeza tukabana nabyanga akahukana akajya gushaka undi mugabo ufite imbaraga zo gutera akabariro

Hari abari bandangiye imiti ya Kinyarwanda y’amazi nayinyoye rimwe ngira ubushake ariko nyuma y’icyumweru byahise bihagarara ku buryo nsigayemara ibyumweru bitatu cg ukwezi igitsina cyanjye cyarakonje kikamera nk’agapipi k’umwana utarageza ku mwaka. Nk’ubu maze amezi 2 igitsina kidahaguruka.

Ngerageza ibishoboka byose ngire imbaraga n’igitsina gifite imbaraga ariko byaranze pe mungire inama ubu koko nzakore iki ?

Ese ubu burwayi buterwa n’iki ?

Kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye. Zimwe muri izi mpamvu harimo kuba umuntu yarikinishije cyane bikangiza ubwonko, kureba filimi z’urukozasoni, kugira imihangayiko(Stress) ikabije ndetse no kuba warahuye n’ibibazo byo gufatwa ku ngufu inshuro nyinshi n’ibibazo byinshi bijyanye n’imibereho cg gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Kudatera akabariro neza ku bashakanye bitera umwiryane mu rugo n’amakimbirane
Hari igihe byaba biterwa n’uburwayi bwa prostate, diyabeti, umuvuduko w’amaraso cg kuba mu maraso yawe harimo cholesterol nyinshi kurenza urugero.

Ese wakora iki niba ubu burwayi bukwibasiye? Ese bushobora gukira

Iki kibazo gikunda kuba ku bantu bakunze kureba cyane amashusho y’abakora imibonano mpuzabitsina ( porno) niba uziko wigeze kujya ukunda kureba aya mashusho bishobora kuba imwe mu mpamvu zatuma wumva nta bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ufite, niba ukireba bene aya mashusho ubihagarike.

2.Jya ufata umwanya uhagije wo gutegura umukunzi wawe mbere yo gutera
akabariro, winjire mu gikorwa nyirizina muri mu mwuka umwe.

3. Jya ugerageza kwiyibagiza ibibazo igihe cyose uzaba uri muri iki gikorwa

Urugero niba uri gutera akabariro ukibuka ko hari umuntu ufitiye ideni uri kukwishyuza bishobora gutuma iki gikorwa kitagenda neza. Aha wirinda kugira ahandi ujyana intekerezo zawe ugatekereza ku muntu muri kumwe gusa ukiyibagiza business zawe.

4 Kunywa amazi

Uragirwa inama yo kunywa amazi mu gitondo kuko arafasha cyane mu gutuma amaraso atembera neza mu mubiri bikaba byakongera akabaraga mu gihe uri muri iki gikorwa.

5. Kurya ibiribwa bikungahaye muri vitamini B12

Ibiribwa ibyo ari byo byose bikungahaye muri Vitamini B12 bifasha umubiri kugira imbaraga zihagije kandi iyi vitamini iboneka mu biribwa byinshi ari byo : amagi, inyama z’inka, tofu.

Nyuma yo kubona B12 ushobora kwizera ko amaraso yawe atembera neza kandi ko ufite imbaraga zihagije ibi bikanatuma wiyumva neza nta mwaga nta munaniro n’ibindi bishoro gutuma wumva udatekanye.

6. Avoka

Urubuto rw’avoka na rwo ngo ni ingenzi cyane kuko rukungahaye kuri vitamini B6 iyi ikaba ifasha umubiri kuringaniza ikigero cy’imbaraga kandi kikaguma hejuru.
Ibi ngo usanga bikenewe cyane mu gihe umugabo arimo atera akabariro kuko bituma adacika intege. Iyi vitamini kandi ituma umuntu yumva afite akanyamuneza kandi na byo ngo ni ingenzi mu gikorwa cyo gutera akabariro.

7. Ubunyobwa cyangwa ibinyobwa

Ubunyobwa cyangwa ibisa nabwo ngo bikungahaye ku kitwa L-arginine iyi ikaba ikorwamo ikitwa nitricid oxyde iyi ngo ikora ku myakura igatuma amaraso atembera neza ari na byo bituma yinjira ari menshi mu gitsina maze kikagira umurego uhagije.

8. Chocolate

Kurya Chocola nabyo ni byiza, cyane cyane izifite ibara ryijimye. Izi ngo zikora ku bwonko zigatuma ubasha kumva uburyohe burenze.

Mu gihe iki kibazo kimaze igihe kirekire kidashobora kuvurwa no kunoza imirire wagana abaganga bavura bakoresheje imiti y’inyunganiramirire (food Supplement).
Niba ufite uburwayi bwavuzwe haruguru nibyiza ko nabwo wabwivuza kuko iyo butavuwe bishobora gutuma ubwo burwayi bwo kurangiza vuba n’ubushake buke budakira.

Follow Us on Facebook and Twitter

Ibitekerezo

Claudine Kamanzi - 13/02/2019 saa 14:50

Nanjye food Supplement narazikoresheje nta ngaruka mbi zigira ku buzima nari mfite ikibazo cyo kwikinisha bigatuma ndangiza vuba. Ubu narakize ndi urwembe pe
Reply

Claudine Kamanzi - 13/02/2019 saa 14:50

Mugabo urababaje cyane ariko nta kundi ukomeze kwihangana. Uzashake abavuzi bakoresha imiti y'abashinwa yo mu rwego rwa food Supplement. Gusa ndakwinginze uzinukwe ingeso zo kwikinisha sinon bishobora gutuma uzinukwa umugabo wawe n'uwo ushobora gushaka ukajya wumva wajya wikinisha aho kuryamana n'umugabo cg mwaba muri kubikora numenye ibyo urimo. Gusa uzashake izi food supplement. uzarebe uyu mugabo ufite numero 0787150912 arazifite akorera muri Chic
Reply

Kamanayo - 13/02/2019 saa 14:44

Muraho Reka njye mbahe ubuhamya nanjye nakundaga kugira ikibazo cyo kurangiza vuba kuko nigeze kwikinisha igihe kirekire ariko nyuma nza kubireka. Najyaga nshyira igitsina cyanjye mu cy'umugore ngahita ndangiza kandi singire ubushake bwo gukora indi turu. Ikindi kandi ituru yambere narongoraga igitsina kidakomeye kidigadiga ariko baje kundangira umuganga numero ye ni 0787150912 aramvura ampa za food supplement ariko narakize n'ibyo kwikinisha byararangiye. Muzamushake abafashe
Reply

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X