Home  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Nkore iki?Ndiheba cyane iyo umugore wanjye aje kunsura muri Amerika kuko ndangiza vuba iyo duteye akabariro!

Musomyi w’urubuga rwa Imirasire abinyujije kuri email yatwandikiye agisha inama y’icyo yakora bitewe n’uko arangiza vuba mu gihe cyo gutera akabariro iyo umugore we amusanze muri Amerika mu biruhuko.


Yagize ati"Nitwa Thomas ariko sindibuvuge irindi zina ryanjye kuko hari abanyarwanda bashobora kumenya bityo nkaba niteje rubanda.

Ubusanzwe ntuye muri Amerika ninaho mfite akazi katagize icyo kantwaye.Navuye mu Rwanda mu mwaka wa 2013 nyuma y’uko nkoze ubukwe bw’agatangaza ariko n’ubundi nkunda kugaruka nje kwirebera umuryango.

Nashatse umugore muri 2010,icyo gihe inshingano zose zirebana n’urugo narazuzuzaga nk’umugabo wese ufite umugore.Mu yandi magambo iyo nateraga akabariro n’umugore wanjye twarishimaga tukanyurwa mbese dutemba itoto mu buryo bwose.

Igihe cyaje kugera rero ngira amahirwe njya muri Amerika gukorerayo ndetse birampira kugeza ubwo nifuza no kuzana umuryango wanjye ngo tubane bitewe n’uko ubuzima namaze kubufatisha.

Nkimara kugerayo hashize imyaka ibiri natumyeho umugore wanjye ngo aze nkunsura anaje mu biruhuko dore ko yari yanabonye ikiruhuko ( congé).Ikintu cyantangaje rero ni uko mu gihe twateraga akabariro naje kujya ndangiza vuba nagirango ndatinze bigatwara umunota kandi nabwo ku nshuro ya kabiri igitsina kigatinda gufata umurego.

Nabanje kwirengagiza nkagirango ni amashyushyu bitewe n’uko ntari mbiherutse,ariko siko byaje kugenda kuko kuva ku munsi wa mbere kugeza ukwezi kose byakomeje kugenda gutyo kugeza ikiruhuko kirangiye asubiye mu Rwanda.

Nyuma yo kugenda nasigaye mfite ikimwaro n’ipfunwe nibaza ibyambayeho kandi nkiri mu Rwanda naritwaraga neza biranyobera.Naje kwegera mugenzi wanjye mubwira ibyambayeho ambwira ko nawe byamugendekeye gutyo nsanga nawe duhuje ibibazo.

Icyo ntandukaniyeho n’uyu mugenzi wanjye,ngo ni uko yanyuzagamo agashaka undi mukobwa bishimishanya ariko nabwo ngo akarangiza vuba kandi nawe mbere ngo yari intwari,mu gihe njyewe aho kugirango nshurashure nahisemo kwikinisha.

Nsubiye inyuma gato,Madamu yagezeyo tukajya ducata kuri watsapp agaca amarenga y’uko ntamunyuze ariko ntiyerure.Ikinteye impugenge rero ni uko agiye kongera kuza kundeba kandi sinigeze nivuza dore ko muri ibi bihugu bya Amerika n’Uburayi bene icyo kibazo bidapfa gukunda bitewe n’uko imiti yaho ifatwa nka drogue kandi njya numva ngo igira ingaruka.

None bavandimwe ndabasabye ngo mumbwire icyo gukora kuko ndaremerewe dore ko azaza mu minsi ya noheli na bonane nibura ndebe ko narangiza umwaka nishimanye n’umugore."

Follow Us on Facebook and Twitter

Ibitekerezo

vanessa - 12/12/2018 saa 08:17

murakoze kutwigisha twashimye uwomugabo niyihangane ashake imiti vuba
Reply

BARUTWANAYO ZEPHYRIN - 9/12/2018 saa 11:41

JEW NSOHORA RIMW GURA MUMIBONANOMPUZABITSINA IGITSINA NTICONGRA GUSHUHA NIKUKI?
Reply

NITWA NTABIRA JONASI NAJE - 5/12/2018 saa 22:17

NANJE FISE YONGORANE NDIMUBURUNDI MUNTARAYAMAKAMBA NIVYUKURI UFASHEYO MITI IYONGANE IRAHERA JEMUGWANDA KUYIGURAYO ?
Reply

Murindwa Darius - 4/12/2018 saa 15:45

ubwo iminsi mikuru yegereje ndabizi abagore bacu bazaza kutureba aho dupagasiriza imahanga!muzatwoherereze kuko amasukari n'amavuta turya inaha atuma turangiza vuba
Reply

Ngabo George - 4/12/2018 saa 15:39

ndabasuhuje!ikibazo cy’uyu mugabo agihuriyeho na benshi haba hano muri Afurika kimwe n’ahandi ariko rero iyo bigeze muri Amerika biba ibindi bindi bitewe n’imiterere y’aho ikindi kandi iyi hiyongereyeho icyo kibazo cyo kwikinisha noneho birazamba. Icyo nabwira uyu mugabo rero nabwize ukuri umugore we ikibazo afite mbere y’uko amusangayo maze amutume imiti iri mu bwoko bw’inyunganiramirire(food Suplement) cg anayimwoherereze mbere binyuze ku iposta dore ko byoroshye, ubundi azayifate azatanga ubuhamya uko byamugendekeye ndababwiza ukuri ko ikibazo afite atazongera kukibona ukundi.Gusa n’ubwo isa n’ihenze ariko iravura. Iyo miti irizewe kandi nta ngaruka igira bitewe n’uko atari chimique nta cyo yatwara umuntu bitandukanye n’uko muri byo bihugu iyo ugize icyo kibazo baguha imiti iri mu bwoko bwa Drogue ikaba yakugiraho ingaruka. Ababaswe no kwikinisha cg abo igitsina gitinda gufata umurego,cg igitsina kigacika intege mu gihe cy’akabariro iyo miti iyo uyifashe neza mu cyumweru kimwe uba wamaze kubona impinduka. Uhamagaye izi nimero cg ukandika kuri watspp(+250783602726) bakorera ikigali.
Reply

Mukeshimana - 9/12/2017 saa 00:58

Okmurakozekutwigisha
Reply

isaac - 6/12/2017 saa 21:48

Muturangire iyo miti uko yitwa! Mdm we wayihay umugab tubwire
Reply

Isaac - 6/12/2017 saa 08:32

Mwatubwiye iyo miti baguhauko yitwa!
Reply

Dativa - 5/12/2017 saa 12:11

wooow byiza cyane kugira abantu inama! muturangire neza tuzageyo natwe
Reply

- 5/12/2018 saa 15:00

uyu muganga utanga iyimiti akorera muri gare mu mujyi kgli nuhagera uzahamagare izo number bakubwiye akuyobore merci
Reply

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X