Home  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Muri Uganda hatangiye urubanza rw’abaregwa gushimuta abanyarwanda bakabohereza mu Rwanda

Abantu umunani muri kino cyumweru bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Uganda baregwa gushimuta no kohereza mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko abanyarwanda basabaga ubuhungiro.


Amakuru dukesha ibiro ntara makuru by’Ubufaransa- AFP- aravuga ko abantu umunani bashinzwe umutekano muri Uganda, kuwa kabiri bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Uganda baregwa gushimuta no kohereza mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko abanyarwanda basabaga ubuhungiro muri Uganda.

Abo bagabo umunani barimo umwe w’umusirikare ufite ipeti rya koloneri n’abapolisi barindwi bararegwa ko bagize uruhare mu gushimuta no kwohereza mu Rwanda ku ngufu Joel Mutabazi n’umuvandimwe we Jackson Karemera bari bahungiye muri Uganda mu mwaka wa 2013.

Joeli Mutabazi yari umusirikare mu ngabo zishinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Umushinjacyaha wa gisirikare, Major Raphael Magezi, kuwa gatatu yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abo bagabo barezwe ko bashimuse maze bohereza mu Rwanda abo bantu batabifitiye uruhushya.

Amaze gushyikirizwa u Rwanda, Joel Mutabazi yarezwe mu rukiko rwa gisirikare ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi maze akatirwa gufungwa burundu.

Umuvandimwe we yaburiwe irengero bamaze kumukuraho ibyaha yaregwaga.

Abo bantu uko ari umunani batawe muri yombi mu kwezi kwa gatandatu.

Inkuru ya Bbc

Follow Us on Facebook and Twitter

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X