Home  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Mbigenze nte? Umugabo wanjye ntacyo amarira iyo turi gukora imibonano mpuzabitsina

Umukunzi w’urubuga imirasire.com.com yaratwandikiye atugezaho ikibazo yifuza ko abakunzi b’uru rubuga bamugira inama y’icyo yakora. Ngo umugabo we ntakimuhaza mu buriri. Ese wamufasha iki ngo azongere agire umunezero wo mu gitanda


Yagize ati:”Ndi umugore ukiri muto, ndubatse mbana n’umugabo tumaze kubyarana kabiri, umwana wacu mukuru afite imyaka itatu umutoya afite umwaka umwe.
Umugabo wanjye twashakanye mukunda cyane, afite akazi keza kamuhemba amafaranga ahagije nanjye mfite akazi keza muri Leta.

Mu by’ukuri umugabo wanjye dushakana nafashe icyemezo cyo kureka abahungu bose twari twarakundanye mbere, mubonamo umuntu unyuze umutima. Mu rugo iwanjye, umugabo tubana nabonaga ari umusore mwiza utagira uko asa haba mu mico no mu myifatire kandi ni ko ameze, mbona ari umuntu w’inyangamugayo, ariko mu buriri nta kintu amarira (ntampaza) ku buryo ubu numva aho kubura ibyishimo ngiye kumureka.

Inshuro nyinshi iyo agiye gutera akabariro ahita arangiza akiyishyiramo kandi ntiyongere guhaguruka. Hari n’ubwo arangiza atarayishyiramo.

Nagerageje kwihangana, mubwira ikibazo cy’uko numva mu buriri ntacyo amarira ariko nkabona ntacyo ahindura. Ntinya kumubwira ko nakundanye n’abandi bahungu mbere ndetse tukanaryamana kuko ntinya ko yambonamo umusambanyi akanangabanyiriza icyizere, cyangwa we akumva ko ntacyo amaze.

Mu by’ukuri umugabo wanjye aho bigeze numva ntakibashije kwihangana kuko atakibasha kumpaza mu buriri, numva namureka nkigendera.

Ubu mfite ikibazo cy’abo bana twabyaranye, kuko ndabakunda. Aho bigeze aha, umugabo wanjye twarasezeranye imbere y’Imana no mu mategeko, ariko mbura aho mpera naka gatanya kuko nabuze aho nahera nsobanurira umuryango impamvu yo gutandukana n’umugabo wanjye babona ari indakemwa mu mico no mu myifatire.

Bavandimwe mwamfasha kungira inama y’icyo nakora. Ese byashoboka ko uyu mugabo namwihanganira nkemera kubabara bigahera ku mutima? Umugabo wanjye se nimubwiza ukuri ikibazo mfite hari icyo yakora kugira ngo mu buriri bige bigenda neza mu buryo buhuye n’ibyifuzo byanjye?

Abana banjye se iki ni cyo gihe cyo kubasiga cyangwa nkabatwara se? Ubu se ko numva umugabo wanjye ntakimwizeye n’ubwo mu mutima harimo izo ntambara, nakora iki? Mumfashe ndabinginze”.

Follow Us on Facebook and Twitter

Ibitekerezo

MUGENZI Omar - 1/03/2019 saa 11:18

Birumvikana ko wasambanye cyane mbere yo gushaka. Izo ni ingaruka z' uko umugabo wawe atageza aho abandi bagejeje. Ikuremo irari utuze wirerere abana kuko nukomeza gutyo uzavamo imaraya mbi. Ikindi kd umugabo wawe umubwire ajye agutegura umwanya uhagije kd nawe umufashe nyuma yo kurangiza agaruke muri mood . IYO MITI BAKURANGIRA YAZAZA NYUMA BYANZE GUKIRA.
Reply

lucky William - 27/02/2019 saa 05:11

ahaa mukobwa mwiza ndabyumva nkajye ariko abibyishimo bitarimo inabi sibibi rwose agaciro nabo bana ese mukobwa tekereza kumugabo utaraguhemukira nabana wabyaye humura inyuma yabyo Hari Imana ishobora byose komera please wisenya ibyo mwari mwubatse call me +250788800533 I will pray for you
Reply

MIBURO EVARIST - 1/03/2019 saa 11:44

NAMUBWIREYIVUZENTIBITANDUKANEKANDIBABIVURA
Reply

jd - 27/02/2019 saa 01:57

inama nakugira niyo kugumana numugabo wawe ahubwo ukamuganiriza uko ikibazo kimeze ubundi akivuza ndizera azagaruka kumurongo kko wasanga yarijyeze kujya yikinisha akirumusore, hari umuti ducuruza ndibwira wamufasha bawita "Terimbere Mugabo"kdi abawunyweye bose byagiye bigenda neza ndumva watugana tukagufasha waduhamagara kuri 0786039725
Reply

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X