Home  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Dore icyo impuguke zivuga ku gusohora vuba kw’abagabo n’uko byakira kimwe n’abagore batagira amavangingo

Abagabo batari bacye biyiziho kudahaza abagore babo mu gihe cyo gutera akabariro usanga iyo bageze mu ngo zabo bigira intare ngo abagore babo babatinye babure uko babaganiriza ku kibazo cyibabangamiye,arinaho usanga bahora bitsa imitima bya hato nahato abandi bagahitamo kubaca inyuma.

Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu ndimi z’amahanga byitwa ‘frigidite’ ni ikibazo kitoroshye kuko bituma benshi babaho mu buzima bubashaririye kuko uretse no kuba abagabo babibaziza na nyirubwite bimutera ipfunwe akumva ko atameze nk’abandi.

Nubwo hari bamwe bashobora kumva ko iki kibazo kidakanganye burya ngo ijoro ribara uwariraye.Abavuzi bakira abagabo bafite ibi bibazo bahamya ko biri mu bisenya ingo zimwe na zimwe na ho izindi zikabaho mu kwihambira.

Kutagira ubushake ku ku mugabo ni iki?

Kugira ngo byumvikane neza abahanga basobanura ko kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku mugabo wabifata nk’uburemba, ni ukuvuga ko ari igihe umugabo aba atagira ubushake (desir sexuel) bw’imibonano mpuzabitsina yanayikora,akumva ntacyo bimubwiye ari ukurangiza umuhango.

Ni iki gitera umugabo kutagira ubushake bw’imibonano?

Indwara yo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagabo ngo ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo uburwayi nka diyabete,indwara z’umutima,umunaniro kutitegura neza igikorwa agiye gukora,gutinya uwo bagioye kuryamana no kugira urugimbu rwinshi mu maraso.

Ishobora kandi guterwa n’ihungabana umuntu yahuye na ryo, kwiheba gukabije, ,ugutandukana kw’ababyeyi bawe, imisemburo itameze neza mu mubiri, ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye, kumara igihe kirekire udakora imibonano n’ibindi.

Nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye bakagaragaza ko iyi ndwara abantu benshi bayivuriza mu bavuzi gakondo no mu bavuzi bakoresha uburyo bw’umwimerere kurenza uko bagana amavuriro asanzwe ya kizungu, twegereye abakora muri ubwo buvuzi tubabaza umubare wabo bakira ndetse n’uburyo iyi ndwara bayivura.

Umwe mu inzobere mu buvuzi bushingiye ku mwimerere w’ibimera bikomoka mu burasirazuba bw’Isi,utarashatse ko amazina ye atangazwa,yatangaje ko mu bantu 100 bakira baje kwivuza ibijyanye n’imyororokere 20% muri bo baba ari abagore bafite ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina abandi bakaba ari igitsinagabo.

Ati “Ikibazo cyo kudashaka imibonano mpuzabitsina kiriho kuko tubibonera mu mibare yabo twakira. Hari uwo muganira akakubwira ko yafashwe ku ngufu akabizinukwa, hari uwo usanga yarabitewe n’imiti afata,imisemburo mike mu mubiri;buri wese avurwa ukwe gusa abenshi baba bakeneye ubujyana kurenza uko bakenera imiti.”

Ku bagore batagira ubushake n’amavangingo nabyo ngo biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye

Yongeyeho ati" “Hari n’ubwo usanga umugore atagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bitewe n’umugabo umufata ku ngufu,umubuza amahoro,umukubita n’ibindi. Bene abo turabahamagara tukabaganiriza kandi twabonye bitanga umusaruro mwiza.”

Indi nzobere ikoresha ubuvuzi bw’imiti y’inyunganiramirire na we yatangaje ko mu bagore 100 bakira ku kwezi,37 baba bataka ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ati “Icyo kibazo kiriho rwose mu bagore kandi giteye inkeke kuko burya gutera akabariro biri mu bituma urugo rukomera cyangwa se abashakanye bakarambana.

Akomeza agira ati" mu bagore 100 batugana muri bo 37 baba bafit icyo kibazo , tubavurisha imiti yacu y’umwimerere hamwe n’ubujyanama bw’imibanire ikwiriye abashakanye kandi iyo turebye abatubwiye ko bakize usanga bagera nko kuri 80%.”

Ni izihe ngaruka zo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku muryango?

Ati “Ingaruka zo kuba umugore adasha cg umugabo badashaka imibibonano ndetse yanayikora ntagire uburyohe yumva ngo yishimane nuwo barimo kuyikorana bisenya ingo, nta rukundo mu muryango, bamwe baratandukana, abandi bagacana inyuma, bitera bagore kwiheba akumva ko atameze nk’abandi,cg umugabo akumva ko nta kigenda cye.”

Umwe mu mubyeyi ufite imyaka 36 afite abana babiri akaba atuye mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko yafashwe n’iyo ndwara.

Ati “Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina byamfashe mu kwa mbere 2015 nkimara kubyara umwana wanjye wa kabiri.

Umugabo yankoragaho nkumva anteye umujinya nkarakara ariko nkashinyiriza kugira ngo akore ibyo akora andeke.Byatumye ntangira gushwana na we,bigera aho aranta akajya agenda akongera akagaruka mu rugo,ariko nabashije gufata iyo miti y’inyunganiramirire (iri mu bwoko bw’ibinini iramfasha.”

Follow Us on Facebook and Twitter

Ibitekerezo

HAFASHIMANA FREDERIC - 12/09/2018 saa 17:29

Umugore se utagira amavangingo we mwamufasha iki? Kugirango ashimishe umugabowe?
Reply

Bon - 31/08/2018 saa 16:05

Umukobwa ukuze cg uwabyayeho ushaka kubaka naze kuri whatsapp 0738958936.
Reply

buta - 31/08/2018 saa 13:32

Minisnte na RBS bazi iyo miti yanyu? hari uwo nanyoye witwa REVIN narwaye umutwe,amaso aratukura, ndwara sinhusite ariko irahaguruka iranabyimba pe. Byakoze 03 days gusa. None iyo miti yanyu ntimeze nkuwo?
Reply

Bon - 26/08/2018 saa 08:58

Nkeneye uwo twakubakana urugo ukuze nkajye abaye ari fille mere byaba byiza.Dore whatsapp number 0738958936.
Reply

Bon - 25/08/2018 saa 15:15

Mfite icyifuzo cyuwo twabana ukuze nkajye abaye ari fille mere byaba byiza,Dore whatsapp number 0738958936.
Reply

Kagambage sept - 6/09/2018 saa 18:20

Yoo!! ntuhangayike ndahari
Reply

sarah - 24/08/2018 saa 15:19

nanjye ndumumama wabana batatu ariko icyo kibazo nanjye ndakigira mundangire aho nagurira iyo miti
Reply

MUREKATET jeanne - 15/09/2018 saa 08:35

Ni twa murekatete jeanne uzampamagare kuri yi nimero 0788526523 nkufashe
Reply

Kamanzi Fortune - 20/08/2018 saa 14:07

Muraho neza!ndashimira izi mpuguke.Ni koko abantu benshi usanga batandukana abandi bagacana inyuma! si ngombwa ko abagabo bigira intare ngo abagore babatinye mu gihe usanga barangiza vuba.Iyo umugabo agize icyo kibazo ni byiza ko agana mu ganga umwegereye akamufasha.Ku byerekeye iyo miti y’inyunganira mirire izo nzobere zagarutseho ni myiza pe kuko nta ngaruka igira ku buzima bwa muntu bitewe ko ari ibimera(Bitari Chimique).Usanga abarangiza vuba bitewe n’uko bikinishije cg abagira ubushake bucye n’abigitsina gitinda gufata umurego ibafasha bagakira neza,gusa isa n’ihenze.Abagore batagira ububobere n’amavangingo nabwo usanga ari umwihariko wabo.hari abafite iyo miti bakorera mu mujyi wa kigali rwagati muri gare ya Downtown bakoresha nimero +250783602726 ni nayo ya whatsap,irafasha pe.
Reply

Muvandimwe Emile - 20/08/2018 saa 14:04

Murakoze kubaka abanyarwanda.izo nama nizo zikenewe.
Reply

Aline Nyiraneza - 20/08/2018 saa 14:03

Abo bantu siukubamamaririza pe barafasha.Umugabo wanjye yanywe utwo tunini ariko ubu arabirahira kuko yari ageze habi.Ntiyarindiriye no kutumara.
Reply

ndarizihamye patience - 22/08/2018 saa 23:31

Ibyo uvuga nti byo byarakuze wa bwira shuti
Reply

Eugene Muneza - 20/08/2018 saa 14:00

Abo mu Rwanda muraho neza? ndi umugabo ufite umugore n'abana batatu.nyuma yo kubyara abana babiri nasanga n'ubabyariye mu buribwe kuko icyo gihe sinateraga akabariro bigatuma umugore ahorana umushiha ntazi aho uturuka ariko nyuma yaje kumbwira ko ntamuhaza mu gihe cy'akabariro. Naribitse mu gutwi ndicecekera sinzi uko naje kwisomera ku rubuga mbona hari abavuga ko bafasha abagabo barangiza vuba hakoreshejwe inyunganiramirire ziri mu bwoko bwibini.Nahse mpamagara nimero bari bashyizeho (+250783602726) tukajya tunacata kuri watsapp bansobanurira uko bimeze.Kuko njye ntuye muri poland bambwiye ko bashobora kunyoherereza binyuze ku iposta mbishyura amafaranga banyohereza imiti 2,umwe ugura 30200frw n'undi wa 33000Frw mu byumweru bibiri wari ungezeho nyinywera rimwe. Nayinyweye rwihishwa madame atabizi maze nyma iminsi ibiri yumva hari icyahindutse kini maze turushaho kuryoherwa urugo rurakomera duhita tubnabyara umwana wa gatatu. Abo bantu sAbo mu Rwanda muraho neza? ndi umugabo ufite umugore n'abana batatu.nyuma yo kubyara abana babiri nasanga n'ubabyariye mu buribwe kuko icyo gihe sinateraga akabariro bigatuma umugore ahorana umushiha ntazi aho uturuka ariko nyuma yaje kumbwira ko ntamuhaza mu gihe cy'akabariro. Naribitse mu gutwi ndicecekera sinzi uko naje kwisomera ku rubuga mbona hari abavuga ko bafasha abagabo barangiza vuba hakoreshejwe inyunganiramirire ziri mu bwoko bwibini.Nahse mpamagara nimero bari bashyizeho (+250783602726) tukajya tunacata kuri watsapp bansobanurira uko bimeze.Kuko njye ntuye muri poland bambwiye ko bashobora kunyoherereza binyuze ku iposta mbishyura amafaranga banyohereza imiti 2,umwe ugura 30200frw n'undi wa 33000Frw mu byumweru bibiri wari ungezeho nyinywera rimwe. Nayinyweye rwihishwa madame atabizi maze nyma iminsi ibiri yumva hari icyahindutse kini maze turushaho kuryoherwa urugo rurakomera duhita tubnabyara umwana wa gatatu. Abo bantu sAbo mu Rwanda muraho neza? ndi umugabo ufite umugore n'abana batatu.nyuma yo kubyara abana babiri nasanga n'ubabyariye mu buribwe kuko icyo gihe sinateraga akabariro bigatuma umugore ahorana umushiha ntazi aho uturuka ariko nyuma yaje kumbwira ko ntamuhaza mu gihe cy'akabariro. Naribitse mu gutwi ndicecekera sinzi uko naje kwisomera ku rubuga mbona hari abavuga ko bafasha abagabo barangiza vuba hakoreshejwe inyunganiramirire ziri mu bwoko bwibini.Nahse mpamagara nimero bari bashyizeho (+250783602726) tukajya tunacata kuri watsapp bansobanurira uko bimeze.Kuko njye ntuye muri poland bambwiye ko bashobora kunyoherereza binyuze ku iposta mbishyura amafaranga banyohereza imiti 2,umwe ugura 30200frw n'undi wa 33000Frw mu byumweru bibiri wari ungezeho nyinywera rimwe. Nayinyweye rwihishwa madame atabizi maze nyma iminsi ibiri yumva hari icyahindutse kini maze turushaho kuryoherwa urugo rurakomera duhita tubnabyara umwana wa gatatu.
Reply

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X