Home  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

INKURU Y’URUKUNDO: “MY HELP ” Season 5 Episode 1

Turisegura ku kuba iyi nkuru itabageragaho!

Duherukana: Yahise ampa ibihumbi 500 by’amagande ubwo ni nk’ibihumbi 150 hafi aho by’amanyarwanda ati genda kandi urwaze ubukira uwo mwana azakira..Mu byukuri naramubeshyaga pe…[nkoze ikindi cyaha]…. Tayali narazinze ibyanjye njya gufata Volcano nza I Kigali ikinzanye ni Cyuzuzo wenyine…Cyuzuzo uzanyemera umbabarire?????????????????????????????????????


SE5EP1

Naratashye njya mu modoka nerekeza I Kigali mu byukuri ntakindi cyari kinzanye kitari ugusaba imbabazi Cyuzuzo no kureba uburyo ameze.Ku mufuka nari mfite amafranga nari narakoreye nyabika bika agera muri miliyoni 2 y’amagande ubwo ni nk’ibihumbi 500 hafi aho by’amanyarwanda nkubitaho nayo 150k by’amanyarwanda nahawe na Boss Michael biba nka 560k by’amanyarwanda.

Mu byukuri ayo mafranga siyari menshi kandi siyari na makeya. Naraje maze mfata ya sim card nshyira muri telephone yanjye maze ndebamo numero za petit frère ngo muhamagare mbanze mubaze uko bimeze mu rugo;maze ngera ku mupaka mparenze nza mu Rwanda ngura ama unites ngo mpamagare bamwira ko sim card yanjye yabaye blocked kubera imaze igihe idakora.

Icyo nakoze narebyemo numero gusa za petit frère na Cyuzuzo kugira ngo aribo nihamagarira gusa bwa mbere maze ndazifata nzandika ku ruhande.Nkigera Nyabugogo nahise ngura Sim Card nshya maze ndahamagara ndamwibwira abanza kumbaza neza koko niba ndi we mbese amera nk’utunguwe cyane bikomeye kuko yari amaze amezi 8 yose atumva ijwi ryanjye ndetse atanambona.Ndamubaza amakuru mubaza uko bimeze arambwira ngo ahubwo se uri hehe ndamubwira ngo ndi Nyabugogo ndi kuza mu rugo!

Numva abyakiriye neza ndamubwira ngo ahubwo reka tuze kuganira byinshi mpageze kandi koko byari byo aho gutinda kuri telephone! Nahise ntega moto ingeza mu rugo ngezeyo nsanga nta muntu uhari kuko petit frère yari agiye ku muhanda gatoya maze nsanga ahubwo hari akana akana ko muri famille kasigaye ku rugo maze mubaza aho abandi bagiye ambwira ko Papa yagiye mu kazi ko kandi petit frère agiye ku muhanda guhaha ibyo guteka. Petit yaragarutse maze turahoberana cyane n’urukumbuzi rwinshi. Dutangira kuganira kuri byinshi tujya mu cyumba ubundi muha amakuru yose uko nagiye nuko nabagaho Uganda gusa sinamubwiye ko nagiye mpunze inda nateye Cyuzuzo. Namubwiye ko byari akazi maze bahita banjyana no gukorera Kampala Uganda maze nkajya mbura uko mbavugisha.

Ntago yabigize big deal ahubwo twahise duteka maze tumaze kurya mpamagara Papa nawe mubwira ko naje ambaza nawe uko byangendekeye maze arishima cyane rwose ambwira ko tuza kubonana nimugoroba avuye ku kazi.Ubwo na mama narabimubwiye kuko bukeye bwaho nahise mbimubwirira kuri whatsapp video call kuko we wibuke ko yibera Belgium. Byaramushimishije cyane kuko ngo yabazaga amakuru yanjye cyane.Natangiye gutekereza sasa kuri Cyuzuzo aho nzahera muhamagara cyangwa niba nzahita mugwaho mu rugo iwabo nkahita mwiyereka ubundi nkanahita musaba imbabazi.

Mu byukuri umutima wanjye wari uremerewe cyane nabuze icyo nkorera Cyuzuzo maze ariko ndiyandayanda nshaka umwanzuro wo gukora maze numva umutimanama wanjye urambwiye ngo ibyiza ni ukujyayo iwabo. Icyo nakoze narakarabye nambara neza rwose maze njya kureba Cyuzuzo iwabo maze ngezeyo ndakomanga mbona umusekirite uteri uwo nasize maze aranyinjiza arambaza ngo ndashaka nde mubwira ko ndi inshuti ya hano maze arambwira ngo injira barimo nkomeza imbere kuko nari mpazi neza inzu yose. Nkigera mu gikari natunguwe no kuhabona abandi bantu ntazi ndikanga ndasuhuza mbaza abo mpasanze nti Cyuzuzo arahari umukobwa wari uhari ati Cyuzuzo wuhe…nti uba hano…ati ntawe tugira witwa Cyuzuzo…Hahise hasohoka umubyeyi wabo maze kuko yari yumvishe ibyo nabajije maze ambwira ko Cyuzuzo na murumuna we bimutse batakiba hano…… [Mbega imyaku mfite…]

Kurikira Season ya 5 Episode ya 2….

Tanga igitekerezo ndetse n’inyunganizi ndetse yewe n’ikibazo wabaza umwanditsi…

Follow Us on Facebook and Twitter

Ibitekerezo

IMAUS - 19/03/2019 saa 09:30

Ariko byagenze gute kubona muturyamisha igihe kingana gutya ntakintu mutangaza kani niba mudagishoboye kuyishiraho mwatubyira cg niba yaranarangiye mukabitugezaho
Reply

- 18/03/2019 saa 09:53

Namwe kweri mushyi ku kagozi mushyiraho kamwe mu gahita mwongera mugatuza ubwo kweri?
Reply

Ephrem iradukunda - 17/03/2019 saa 14:39

jye nibwo mbonye ubu butumwa nn amatsiko aranyishe
Reply

IMAUS - 14/03/2019 saa 22:46

Sha ntacyo navuga kuko mwari mwaradushize kukagozi
Reply

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X