Home  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

INKURU Y’URUKUNDO: “MY HELP ” Season 4 Episode 8

Duherukana: Doreen ati ese nibwo bukwe yambwiraga!!!! Doreen byaramubabaje cyane maze akajya ahigima buri gihe yumva ko ariwe nari kurongora..Doreen n’ubusazi bwinshi ati:”Shark nzamuhiga kandi nzamubona.”


SE4EP8

Doreen ni umukobwa wihambira, Doreen ni umukobwa niba yanze ikintu aracyanga, Doreen kandi ni umuntu iyo yarakaye akoresha n’izindi mbaraga ariko agakora ikintu ashaka, Doreen ni wa muntu wemera ko uburozi bukora.

Amezi 6 arashize ibyanjye ni agatereranzamba ko kwa nyina wa nzamba..aho ngeze ntahandi ubu ndi Kampala Uganda niho nigiriye gushaka ubuzima nahuye n’umunyarwanda w’umusore yakoraga ibyo gutwara ibintu mu modoka y’ikamyo yari afite kuko yikoreraga imirimo yo gutwara amabuye, imicanga n’ibindi nyine mu modoka ye y’ikamyo. Yampaye akazi ko kuba tandiboyi ubu nibyo nkora..namubereye umwana mwiza rwose ayo abonye akampaho imitwaro 2 ubwo ni ibihumbi 20 by’amagande bikaba ibihumbi 5 by’amanyarwanda.

Gusa nakoraga nyabika rwose kuko no kurya twarasangiraga nta n’inzu nishyura ubwo ayo 5 niyo nabikaga yose kuko nta byinzoga nanywaga.Umutima wo kugaruka mu Rwanda wo rwose ntawo nari mfite pe..numvaga ko ndamutse nje nyine naba nishyize mu bibazo bya Cyuzuzo.

Amezi 8 arageze Cyuzuzo atangiye kwitegura umwana kuko haburaga ukwezi kumwe ngo yibaruke umuhungu. Muri uko kwezi nibwo nabonyemo akaruhuko k’icyumweru cyose na boss wanjye wari umukire yari umuhungu rwose wibogari ubona ntakintu abuze afite inzu nziza abamo ye mu mugi wa Kampala. Njyewe nanjye turabana yanyihereye inzu y’icyumba na salon byiza rwose imbere mu gikari..Uwo muhungu yitwaga Michael nta mugore yari afite. Muri iyo konji rero yari ambwiye ko bahawe ngo ni uko aho twajyanaga ibyo bintu bari abahinde bubakisha bagiye iwabo ariko basigira abakozi babo bose amafranga ya konji y’icyumweru cyose ngo bauhuke.

Iyo konji rero boss yambwiye ko tugomba natwe kuruhuka ariko tukaruhukamo iminsi 2 gusa iyindi tukaba dukora ahandi kuko si imodoka imwe yari afite yari afite 3 zose kandi nini. [Nanabonye amahirwe yo kwiga imodoka kuko nagiraga akanya ko kuyivana aho iparitse maze nkayigeza ku muhanda]. Muri konji rero yambwiye ko twasohoka natwe tukajya kwishimira ako gakonji duhawe..mbese twari twarabaye nk’abavandimwe pe. Twaragiye maze tujya mu kabala keza kitwa Pyramid gaherereye nubundi mu mugi wa Kampala maze turicara baratwakira ubundi ntuma Soda maze we atuma red wine aba ariyo yinywera maze arambaza ngo harya nujya unywa inzoga inti ishwi pe.Arambwira ngo ni byo byiza niba utambeshye kandi ntuzanazinywe..ndamubwira ngo rwose wapi sinzazinywa pe.

Hanyuma ubwo yatangiye kunganiriza nanjye turaganira nkabajyama ubundi agera ho ambaza ngo ariko ubundi waje gukorera Kampala uvuye hehe? Ndamubwira ngo mu Rwanda mubwiza ukuri iwacu rwose kuko yari yarambereye umuvandimwe ukomeye rwose. Ati ok!!!nanjye ndamubaza ngo ese wowe wabaye Kampala kuva ryali ambwira ko amaze imyaka 2 gusa ariko yaje muri business nyine irunguka maze ahita yumva yahikomereza ahita anahubaka amazu ari naho yibera nyine. Mpita mubaza ngo nonese wabaga hehe arambwira ngo ni Mu kiyovu kabisa ninaho iwacu. Eh mpita numva ko koko iwabo ari abakire rwose.

Uwo musore Michael yari umusore ariko anduta rwose anafite igihagararo ari umusore w’ibogari rwose mwiza ushinguye pe.! Ubwo kubera twari twaramaze kuba nkabajyama rwose gusa mwubaha nka boss umpemba unantunze nahise mubaza ngo ese Michael ko nta numukobwa mukundana njya mbona ugira ubundi uzarongora ryali ahahahahahaha!!!!!!ndaseka nawe araseka cyane rwose!!!Arambwira ngo apu nzaba ndongora mwana Shark..arakomeza:”Cyakoze mu Rwanda byo nari mfite gahunda yo kurongora maze nkunda umukobwa kabisa twakoranaga ndamutereta aranga nkamwereka ko mukunda aranga neza neza…sha uwo mukobwa rwose niwe wenyine numvaga wambera umugore maze aranga neza neza mpitamo kwikomereza gushaka inoti ibindi bikaza nyuma kuko sinari mukuru cyane mfite imyaka 32.

Yari yifunguye rwose nkuko asanzwe tuganira rwose na brague nyinshi…Naramubajije nti “Mu Rwanda ubwo mwakoraga hehe?” Ati” muri Cotraco” ya kompanyi yubaka imihanda..

[Cyuzuzo namwe mwibuke ko ariho n’ubu akora] ..Ahwiiiiiiiiiiiiiiiiii!!!!!!!!!!!!...................

Kurikira Season ya 4 Episode ya 9….

Tanga igitekerezo ndetse n’inyunganizi ndetse yewe n’ikibazo wabaza umwanditsi..

Follow Us on Facebook and Twitter

Ibitekerezo

- 3/03/2019 saa 08:54

Inkuru yanyu saw pe! arko ikibazo nikimwe muduha agace kamwe akandi mukakaduha twarambiwe twategere twarushye, kndi buriya harimo ninyigisho zidufasha.
Reply

innocente - 2/03/2019 saa 12:40

ayiwe nkuntumva bikaze
Reply

- 2/03/2019 saa 11:42

kweri ibintu Bibi kbs numwanda gusiga cyuzuzo sinakureka mukobwa mwiza ndababaye cyane garuka usange umugore imana izaguhana nyagupfawe ntugahemuke weeee utazazicuza sinaguhemukira cyuzuzo 0788800533 shark garuka nzagufasha humura kubaka biroroshye ngwino
Reply

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X