Home  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

INKURU Y’URUKUNDO: “MY HELP ” Season 4 Episode 6

Duherukana : ”Chr nti karame ati Shark nti karame chr..ati:”Chr ndatwite…


SE4EP6

Yambwiye ko atwite maze numva ni ibintu bidashoboka kuri jyewe kuba naba naramuteye inda pe. Ndamubaza ngo chr ngo uratwite? Ati yes! Nitsa umutima rwose ndamubaza ngo Cyuzuzo uratwite???? Yumvishe uburyo ndi kumubaza maze ahita ambaza niba mbyishimiye cyangwa niba bimbabaje maze ndamubwira ngo chr ndagukunda cyane rwose kuba utwite rero ndabyishimiye kandi ngomba kukwitaho chr. Nubwo nabivugaga ariko sinarinzi uburyo nzamwitaho kabisa.

Ubwo twari tukiri mu modoka ye maze arambwira ngo chr humura ndabizi ko ushobora kuba wahangayika ariko rwose humura ntuzagire ikibazo na kimwe kiguhungabanya kuko njyewe nawe tuzita ku mwana wacu kandi nanjye nzakora ibishoboka byose ngo bigende neza..yambwiraga ibyo ariko mu mutima nkatekereza aho nzakura amafranga ngo tubane kuko nta nzu ngira nta namafranga ibihumbi 10 biri kuri konti mbese nari natekereje byinshi byancanze.

Gusa ariko nanone narebaga Cyuzuzo we rwose nkabona ntago ababaye cyane maze ansaba ikintu gikomeye ati:”Chr I just need your help” Inti: My Help? Ati yes..ndamubwira ngo Tell me..Ati chr uzambabarire rwose ntuzance inyuma cyangwa ngo unyange cyangwa yewe ngo umvane kumutima ahubwo ndagusaba kujya umba hafi nk’umugore wawe….natekerezaga koko uburyo tayali mbaye umugabo wa Cyuzuzo maze kurundi ruhande nkicinya icyara kuko nanamukundaga ari na mwiza ari n’umukire.

Ubwo nahise mukora kunda ngo numve uko bimeze maze arambaza ngo kuki uri kunkora kunda chr? Nti ndagira ngo numve ko akana karimo…araseka ahahhahahahah Chr rwose nonese ubu koko wahita ukumva koko..ukwezi kumwe??ahahahaaaah…yatangiye guseka rwose nanjye mbona ko nta bikaze cyane maze nanjye ntangira guseka pe…mubwira uburyo mukundamo nzamwitaho cyane.

Yahise ambwira ngo rero chr ubu ndi umugore wawe sibyo???nti cyane rwose ubu uri uwanjye rwose.
[Wibuke ko Cyuzuzo ni mwiza ariko andutaho mu myaka]
Ibi ntago nakomeje kubyishyiramo kuko ikiza ni uko ankunda kandi ari mwiza akaba n’umukire.

Tukiri mu modoka byari bigeze nimugoroba ukuntu maze arambwira ngo ahubwo reka agende anyure kwa muganga afateho utunini..ubwo yari atangiye tayali urugendo rwo kwitegura umwana wanjye.Yaransezeye ndamureka arataha nanjye ndataha ubundi si ibinezaneza byansanze ngenda nseka kabisa nisetsa setsa ntiyumvisha uburyo nateye inda umukobwa mwiza nka Cyuzuzo…agiye kumbera umugore wanjye…

Nageze mu rugo rwose n’akanyamuneza mu maso kagaragara maze cya petit frère cyanjye kirambaza ngo ese ko usa nkuwisetsa man vipi? Nti mwana hari iniga indagiye ikiraka ubu meze neza..Nta birenze rero…Narinjiye mu nzu njya kuburiri ubundi ndabitekereza koko…narabitekereje nk’isaha yose numva nishimye cyane ariko nanone ndatekereza uko umugore n’umugabo babana harimo ubukwe-inzu-amafranga…maze numva nta nakimwe mbona hafi aha maaze ntangira kumva ncitse integer pe..,

Narebye indi miryango uko yagiye ibana mbona rero njyewe nta na kimwe nabona kuko ndi umutekinisiye ukorera 15k frws Atari n’akazi ku kwezi.Numvishe umutima undiye nanone ndashiduka maze numva narahubutse kuba cyagihe turyamana narakoreye aho sintekereze gukoresha agakingirizo nubwo byari bikomeye kukibuka bitewe na mood twarimo…imitima myinshi yanjemo ingira inama nyinshi zitandukanye harimo nkumbwira ngo shaka ahantu ha kure wigendere kuko ibibazo sinabikira; harimo undi ngo gumaha uzarebe aho byerekeza; undi wo umbwira ngo ubundi se uzi neza gute ko iyo nda ari yawe gute ..bapime ADN ? Undi wo umbwira ngo yihakane iyo nda wana….ariko nanjye narabitekerezaga koko nkibaza nti ese ubundi koko nzi gute niba uyu mwana ambwiye ari uwanjye??ubundi se namurera gute ko ntahantu n’amafranga mfite????Uwaba nigendeye ahantu hakure..iyi nama numvishe ariyo nziza….

Kurikira Season ya 4 Episode ya 7….

Tanga igitekerezo ndetse n’inyunganizi ndetse yewe n’ikibazo wabaza umwanditsi..

Follow Us on Facebook and Twitter

Ibitekerezo

IMAUS - 28/02/2019 saa 17:32

Warasaze kumva inama yo guhwepa arukuri wagombaga kwihagararaho kigabo nkuko wihagarayeho mubihe byatambutse
Reply

john bosc - 28/02/2019 saa 09:27

nukuri biratwubaka pe ariko nikagufi cyane basi mukagire karekare cyangwa mujye muduha ibice bibiri
Reply

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X