Home  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

INKURU Y’URUKUNDO: “MY HELP ” Season 4 Episode 5

Duherukana umuntu akomanze ngo ari kunyagirwa twe turimo imbere na Cyuzuzo chr..


SE4EP5
Cyuzuzo yahise ajya gufungura maze asanga ni Doreen maze nta rwicyekwe aba aramukinguriye nta kibazo arinjira maze ajya ahitira mucyumba cye bamaze kuramukanya nyine.Cyuzuzo yahise amubwira ngo ngwino usuhuze umushyitsi Shark nako umusangwa hano dore yadusuye gusa yasanze udahari.

Cyuzuzo ati :”ngo shark” eh reka….aba angezeho mu cyumba cya Cyuzuzo muhereza ukuboko maze we ati subwo ntiwari unankumbuye mpobera..ndamuhobera ariko bidafashije kuko nateraga agatima kuri ya video nkumva umujinya..Cyuzuzo ati:”ariko Hobera umwana neza akamwenyuramo..

Turasoza maze mubaza amakuru narengejeho ubwo we yari aziko nyirozwe bitaramvamo..Doreen aba arambwiye ngo nta kibazo turaza gusubira nonaha reka njye gukuramo imyenda mvuye muri family yacu…Mba ndamubwiye ngo nubundi nanjye nari ntashye reka mpite nanagusezera ahubwo..arambwira ngo ntakibazo turabonana nta wasi Shark..Ubwo Cyuzuzo we yari ari kwambara agakabutura ngo amperekeze.

Twarasohotse aramperekeza Doreen asigara ahongaho ariko mbona asa nuri gutekereza ibindi bintu ntazi.Cyuzuzo yahise ambwira ngo rero reka nkugeze hafi nsange Doreen ari wenyine kandi ninabwo akiza maze wowe utege moto aba ampaye 5k ngo ntege moto ndamubwira ngo oya chr mfite amafranga rwose have have…aba ayanshyize mu mufuka vuba nabwangu ndamubuza nyakuramo amfata ukuboko ngo mubabarire simukoreho maze ndamureka ayashyiramo maze ankubita akabizou ku munwa ati I love you Shark maze ndahindukira ndataha nawe aragenda.

Nageze murugo mumasaha y’ijoro nka saa tatu nigice maze cya kigusha kiba kirampamagaye nditaba maze ati uri hehe ko ngushaka Shark maze ndamubwira ngo ko unshaka nijoro uri nkande? Asa nutunguwe maze arambwira ngo ndagushaka ngo dusohokane kandi nonaha kandi ndanagushaka ngo twishimane…nahise nkupa phone..we yumvaga ko nyirozwe nawe ko mpita nemera ibyo ashaka…hashize nk’iminota 5 ndamuhamagara maze ndamubwira ngo ese Doreen harya naguhaye invitation???ati ngo…yiki se??nti y’ubukwe bwanjye…agwa mukantu arambwira ngo ubuhe se…ndamubwira ngo nzayiha Cyuzuzo ayikumpere sha ngiye kurongora kabisa muri uku kwa 7 kabisa!!!!ati nande se???nti sha ntago umuzi ni umukobwa twiganaga secondaire muwa 5,6 iwabo ni Kimironko ntago umuzi.

Araseka cyaneee ati nyamara ninjyewe ugomba kurongora nanjye ndaseka nti rahira..ati erega shahu weho ndagufite uri uwanjye Shark..inti ayayayayyaya rahira..namupinze nyine..nti reka reka pe…ahubwo mbwira niba uzaza tu…Doreen ubwo yari ari kwibaza niba ntarakize ariko nanone akumva ko ntaho nakura umuti..
Byageze aho mpita mubwira ngo sawa sawa ahubwo bye bye ndabona chr ampamagaye…yahise ajya ku rugu rw’icyumba cya Cyuzuzo ngo yumve niba ariwe turi kuvugana ko naba namubeshye maze yumva kwa Cyuzuzo haratuje.Gusa njyewe nari namuvuye ko yandoze…Ubwo we yumvaga ko isaha n’isaha ankenereye nzajya njya kumurangiriza affaires ze..ntamenyeko rwose nzi ukuri kose Cyuzuzo ko ariwe wabinkoreye byose.!

Nahise noherereza aka message gatoya mbwira umukunzi ngo agire ijoro ryiza nawe ansubiza gutya anambwira ngo rwose umunsi wose wari special nubwo nyine hajemo ibi bizazane gusa byari ukuri nabwirwaga kandi kwanyubatse.
Nyimwoherereza ubu butumwa mbona message yindi ya Doreen nawe ati ndagukunda…ndimyoza gusa ndamureka mita naniryamira rwose…

Hashize ukwezi n’iminsi 15 yose ntagera iwabo Doreen we ampamagara simwitabe messages zo zari nkigihumbi ahubwo mbona Cyuzuzo arampamagaye bisanzwe nditaba maze arambwira ngo nimugoroba duhure musuhuze avuye ku kazi ngo anambwire ikintu…

Byarageze nimugoroba maze mbona hari uburyo asa nutuje mo cyane maze ndi mu modoka ye niyicariyemo nawe turi kuganira arambwira ngo ndabona bwije rero reka nkubwire ikindi kintu maze ntega amatwi kuko numvaga ari ikintu gisa nkaho yagiteguye gikomeye cyane maze mu kajwi gatuje cyane rwose arambwira ngo :”Chr nti karame ati Shark nti karame chr..ati:”Chr ndatwite…

Kurikira Season ya 4 Episode ya 6….

Tanga igitekerezo ndetse n’inyunganizi ndetse yewe n’ikibazo wabaza umwanditsi..

Follow Us on Facebook and Twitter

Ibitekerezo

kkk - 18/03/2019 saa 19:33

ntiwumva ukoze umuti
Reply

kkk - 18/03/2019 saa 19:32

ntiwumva ko ukoze umuti
Reply

nkangato - 27/02/2019 saa 14:05

Wow ntiwumva ko amata abyaye amavuta ,shyira umwana amago dore ko wari wagangiye no kwica kuri murumuna we umubwira ko ufite ubukwe
Reply

kaboss - 27/02/2019 saa 12:05

aaaaah kmz 2 turikumwe
Reply

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X