Home  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

INKURU Y’URUKUNDO: “MY HELP ” Season 4 Episode 1

Duherukana muri Season ishize turi kwa muganga turi kuganira kubyatubayeho…


SE4EP1

Muganga ati:”Mu byukuri rero bana banjye ibyanyu ni birebire pe...ati muri abakunzi tuti yego…rero wa muhungu we (ubwo yavugaga njyewe) wararozwe ku buryo ushobora kuba warakoze ibyo utazi ariko Atari wowe kuko hari ikindi cyagukoreragamo. Umusaza waguhaye umuti yambwiye ko uburozi wahawe bwari bukomeye ko kandi ari ubutuma umuntu akora ibyo atagakoze ntanabyibuke gusa ariko nyuma arageraho akabimenya binyuze cyane cyane mu nzozi cyangwa mu ntekerezo zindi.

[wibuke ko Cyuzuzo we yikubise ku gitanda abura ubwenge kuko yari yumvishe mvugana na Doreen twitana aba chr).Nahise nikanga nshaka kumenya uwandoze ariko agatima rwose nta muntu numwe wanjemo kuko ntacyo napfaga n’abantu rwose.Gusa ariko naratekereje nti se kuki byasabye ko Cyuzuzo akira nanjye ndi aho maze ntangira kwibaza niba ari Doreen ariko uko nari muzi ntago nabitinzeho kuko numvaga rwose ibyo atanabitekereza habe na busa.

Cyuzuzo ubwo yumvaga uko bimeze twese twumva ibyo muganga avuga tumuteze amatwi.Yaratubwiye kandi ko uwo muti uwo musaza yampaye ntamuntu uwuhawe ngo yongere gufatwa nabwo.Ubwo Cyuzuzo nahise mbona atangiye kuzana twaturira duto duto mu maso atangira kwihanagura ubwo njye nanjye numvaga ibyambayeho ari ibikomere gusa ariko nkakizwa nuko ndi muzima.

Muganga yatugiriye inama yuko ahubwo kuba tumeze gutya twakundana bya nyabyo kugeza tubanye kandi vuba kuko aribyo byazatuma bitongera kutubaho ngo akenshi bikorerwa urubyiruko rutoya.

Twashimiye muganga kumakuru yari aduhaye ndetse n’inama yaraduhaye maze turasohoka ariko Cyuzuzo we ubona asa nuwababaye mo maze mufata ku rutugu ndamuhoza arankundira maze tujya mu modoka ye turabanza turaganira gatoya.Inti chr ibi bintu koko byambayeho gute koko ko ntabyiyumvisha neza? Ati chr nanjye sinzi rwose gusa ariko narabiketse pe..inti ese chr ubu haba hari umuntu ukeka koko??Ati sha oya ntwe chr ariko nyine buriya arahari kandi utaba wifuza ko abantu bakibanira neza ariko nyine bibaho nta kundi…

Twarakomeje turaganira maze tugeraho dufata umwanzuro wo gutaha ariko nyine tugakomeza gushyiramo imbaraga mu rukundo rwacu bikazatugeza mu kubana..Nicinyaga icyara uko natekerezaga ko nzabana n’umukobwa mwiza nka Cyuzuzo w’uburanga bwiza umutima mwiza ndetse akaba kandi anifashije kuko ntacyo abuze.

Twaratashye angeza mu rugo kuko ntago ajya ataha atangejeje Home. Ndamusezera muha akabizu kamwe ku munwa maze arataha nanjye njya mu rugo. Muri uwo mugoroba yageze mu rugo bimaze kugera mu ma saa moya nigice maze mu kugera hanze ahamagara Doreen ati Doreen bite ntiyumva arongera nanone ntiyumva…arinjira asanga ari muri ecouteur (headset) ari kumva umuziki ariko anareba amashusho maze arinda amugeraho ataramwumva maze agiye kumukoraho aba aretse gatoya ahita areba muri screen ye amashusho ari kureba…..

[Ibuka ko igihe Doreen twakoranaga imibonano mpuzabitsina yankameraga na Phone ye yayihishe]….

Kurikira Season ya 4 Episode ya 2...

Tanga igitekerezo ndetse n’inyunganizi ndetse yewe n’ikibazo wabaza umwanditsi..

Follow Us on Facebook and Twitter

Ibitekerezo

IMAUS - 22/02/2019 saa 16:38

Ariko komuba mwaturyamishije troi jour
Reply

yes - 22/02/2019 saa 12:41

Mukora nabi pe! Intervalle mushyira hagati y'igice n'ikindi irahindagurika cyane! Reba nawe iminsi yose ishize.
Reply

Mugabo wo mu GATSATA - 22/02/2019 saa 09:35

KO WATUBIHIRIJE?AMASO YAHEZE MUKIRERE!
Reply

aline - 21/02/2019 saa 22:33

ikintu mbagira ntuburyo mutwima iyi nkuru
Reply

- 21/02/2019 saa 17:47

Inkuru Iraryoshe Cane Tanga Tubiri Tubiri Uyinyaruts!
Reply

- 21/02/2019 saa 10:43

mbagirango mubona bityoshye mukatwima inkuru ryose mwaduhaye utundi
Reply

lucky - 20/02/2019 saa 00:07

oya ntibyabaho ko atabana na cyuzuzo Doreen nishitani yumwijima puuu gusa Bantu musoma iyinkuru igire icyo ikwigisha gikomeye uzabe intwari wowe wumva iyinkuru uzambaze 2507888800533 muhumure wowe wandika iyi nkuru Imana iguhe umugisha rubyiruko tekereza 2
Reply

- 20/02/2019 saa 00:05

oya ntibyabaho ko atabana na cyuzuzo Doreen nishitani yumwijima puuu gusa Bantu musoma iyinkuru igire icyo ikwigisha gikomeye uzabe intwari wowe wumva iyinkuru uzambaze 2507888800533 muhumure wowe wandika iyi nkuru Imana iguhe umugisha rubyiruko tekereza 2
Reply

TWAGIRAMUNGU Jean - 19/02/2019 saa 12:35

Iyi nkuru ndayikunda cyaneeee. Ariko ndi Kaunas a iherezo rya Doreen rikanyobera. Icyampa Cyuzuzo akazibanira na Shark.
Reply

innocente - 19/02/2019 saa 10:01

Ibaze ndumv bikaze kbx gusa nzishima nubana Na cyuzuzo💓
Reply

IMAUS - 19/02/2019 saa 09:34

Nagaho tubiri tubiri tuyirangize vuba
Reply

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X