Home  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

INKURU Y’URUKUNDO: “MY HELP ” Season 3, Episode 12,13

Welcome back!
Duherukana Cyuzuzo basanga yaguye hasi n’amaraso menshi amuriho…


Umusekirite yahise ajya kumuhanda ashaka imodoka TAX kuko Doreen ntago yari azi imodoka ngo wenda akoreshe iya Cyuzuzo ahubwo bazanye umuTAXMAN amujyana kwa munganga na Doreen bari kumwe…bamugejejeyo yitabwaho na muganga .

Njye nari niryamiye..ngeze mu gitondo mpamagara Doreen aranyitaba maze mubaza uko yaramutse ambwira ko nta miramuko kuko ngo mukuru we ari kwa muganga ari naho bararanye ubwo nahise mubaza ibitaro ibyo aribyo ambwira ko ari kuri Clinic ya Kimihurura nahise ntega moto njya kureba uko bimeze.

Nkihagera nasanze rwose Doreen asa nkufite umunaniro kubera kutaryama nawe kuko yari yaraye aho maze mubaza ngo mukuru we ni uwuhe yanga kumunyereka ambwira ko ngo muganga yanze ko ntawundi muntu umugeraho.

Naramuretse kuko iby’imiryango ntukabyinjiremo cyane; ubwo muganga yararaje areba umurwaza ariwe Doreen maze amubwira ko mukuruwe ari muzima ahubwo ari gutangira no kuvuga rwose gusa ngo ari kuvuga akajambo katavayo neza gusa ngo ari kumva ngo niba ari Shoka,shuka,shaka..ngo ibintu nkibyo…Njyewe rero kuko nitwa Shark sinzi ko wenda nari kubijyamo ngo wenda ninjyewe avuze kuko sinamuzi yanze ko nanamureba..

Doreen yahise andeba maze mubaza impamvu andebye maze ambwira ko ntacyo nyine ahubwo ko nakoze kuza kumureba.Nkitangira kuvuga ngo rero reka ntahe numva kuko twari twicaye muri salon ya clinic ariko icyumba Cyuzuzo yari arimo kiri hafi yacu nagiye kumva numva noneho umuntu arasakuje cyane ati Shark Shark Shark inshuro 3 binyanga munda ndavuga ngo ntibishoboka ninjyewe se uwo mukuru wawe ahamagara maze Doreen aravuga ngo sha erega maze witiranwa na Chr we..iyo rwaye ngo akunze guhita amuhamagara…

Byanyanze mu nda ndavuga ngo reka mfe kureba uwo muntu ufite chr twitiranwa nsaba muganga ko namureba..muganga yaremeye maze koko ndebye nsanga rwose koko uwo muntu simuzi habe nabusa gusa mbona ni umukobwa ufite isura rwose nziza cyaannneeeeeeee….

Nasabye Doreen ko yandeka nkajya mu rugo kuko hari ikiraka umuntu yandangiye kuri message gukora frigo maze arandeka ndagenda.Naratashye rwose njya mu kiraka…

Muganga nawe wabonaga ari umuntu mukuru w’umugabo abwira Doreen ngo nabe agiye mu rugo kuzana amafranga y’imiti yahawe kuko batari bayishyuye maze afata telephone ya Cyuzuzo areba uko yagiye ahamagara ngo arebe neza uwo muntu witwa shark ari guhamagara ko yamubonamo maze amuhamagare.

Ibi niko byagenze arebyemo asanga uwitwa shark atarimo ahubwo aheruka guhamagara uwitwa ngo “My Best”; muganga yarakekeranyije maze akeka ko uyu yaba ariwe shark yahamagaraga byanze bikunze…yarahamagaye mbona numero ntazi kuko yahise ampamagaza iye maze ambwira konkenewe byihutirwa kuri clinic Kimihurura..ubwo nagize ngo ni Doreen wenda waba unshaka akabinyuza kuri muganga maze niko kuba mparitse ibyo narimo ndiruka njyayo.

Nkigerayo muganga ati injira hano mo imbere ubundi arafunga…

Kurikira Episode ya 13...

Tanga igitekerezo ndetse n’inyunganizi ndetse yewe n’ikibazo wabaza umwanditsi..

........................................SE3EP13..............................................
Uko yagafunze yahise asa nuwongera gukora gatoya kuri Cyuzuzo asa numuhamagara maze mbona aregutse gato akimbona aba atangiye guhaguruka n’imbaraga za ntazo maze atangira kumpamagara ngo shark shark-shark shark ubwo naritabaga ariko muganga mubwira ko uyu ntamuzi gusa nzi murumuna we.
Muganga arambara ati ese ubundi uriya murumuna we mupfana iki inti ni chr wanjye maze arambara ngo twakundanye ryali inti ejo rwose nibwo twatangiye…muganga biramuyobera…

Tugikomeza twumva Doreen araje hanze maze muganga aramubwira ngo genda ugure imiti ntibuka neza iyo yamubwiye kuri Pharmacy [kwari ukumutinza kugira ngo atambona]. Yaragiye maze arambwira ngo ngaho itahire. Ndataha…Muganga akimara kwishyurwa na Doreen maze aramubwira ngo taha ndaza kuguhamagara uze umutware nimugoroba araba yakize.

Muganga yari yatangiye iperereza kuko ntandwara nyayo yamubonyemo buretse ukuba yari yikubise hasi gusa asa nutwa ubwenge…..

Muganga yahamagaye undi muhungu aho hafi maze yinjiye mu cyumba abigenza nkuko yabingenjeje amwereka Cyuzuzo maze Cyuzuzo ntiyagira n’ikintu ahindukaho ahubwo atangira kwihamagarira ngo Shark Shark…Ibi byatumye muganga akeka ibintu byinshi.Muganga yarongeye arampamagara ati ngwino…naraje rwose kuko numvaga ko ndi kwita kuri mukuru wa Doreen chr wanjye..

Narahageze maze arambaza ngo harya ngo mwakundanye n;uriya mukobwa ryali inti ni ejo rwose…ati uyu se mukuru we ntago umuzi inti ishwi pe…Muganga nabonaga ari umuntu w’umuhanga cyane rwose aba arambwiye ati mwicare impande rero ubwo wawundi we yagiye.Nicara impande ya Cyuzuzo umukobwa rwose mwiza maze aramukangura ngo andebe akinkubita amaso sinzi yakuye imbaraga aba arabyutse vuba na bwangu arampobera ngo Shark Shark …

Yarankomeje maze mbura icyo nkora pe..Muganga yahise ambaza uko nitwa ndamubwira ngo nitwa Shark rwose ariko murumuna we yambwiye ko uyu afite chr bitiranwa nanjye..muganga yabigizeho ikibazo ndabibona maze arambwira ngo nyamara rwose……

Muganga yagise acyeka ko umwe muri twe bamuroze …Muganga yarebye uburyo meze yibuke ko namubwiye ko twakundanye na Doreen ejo yongeraho ko muri Phone ya Cyuzuzo harimo numero yanjye kandi handitseho ngo My best abihuza nuko Doreen uko yinjiraga mucyumba Cyuzuzo arimo uko yamubonaga ntiyishimaga yahitaga ahindukira nuburakari bwinshi. Hashize nk’iminota 30 muganga atekereza ibi maze niko guhamagara umuntu ntazi aramubwira ngo zana wa muti uvure umuntu hano.

Haje umusaza uri mukigero cy’imyaka igera muri 75 gutyo maze muganga arambwira nti umva rero muhungu wanjye ihangane aka kantu ugiye kunywa ntacyo kagutwara ndagira ngo ukize uyu muntu kandi ntacyo uri bube.[Ibyo numvaga ntacyo biri buntware ntanicyo biza guhindura urukundo rwanjye na Doreen kuko ikibi ni ushaka kunyangiza Doreen.]

Naramubwiye nti muganga rwose umbabarire sindwaye nyabuna uyu muti ntunyice gusa nabonaga mwizeye 100 kurindi..narawunyweye ni umuti wari mugashahi maze mba ndasinziriye nk’iminota 3 yose nkangutse mba mbonye chr wanjye Cyuzuzo aryamye ahongaho mpita muhamagara nti honey honey honey Cyuzu maze niko kubyuka nanone aba aramfashe ati Shark inti….

Kurikira Episode ya 14...

Tanga igitekerezo ndetse n’inyunganizi ndetse yewe n’ikibazo wabaza umwanditsi..

Follow Us on Facebook and Twitter

Ibitekerezo

nkangato - 17/02/2019 saa 08:21

Sha nibyiza ubwo noneho ukize Wenda uzamenya guhitamo ,ureke umurizi
Reply

IMAUS - 16/02/2019 saa 09:31

Eeee ibintu nuburyohe izizo nihatari ndavuga epsode
Reply

minani j - 16/02/2019 saa 07:20

nibyiza rwose mukomereze aho gu sa mwongere ho kuko nikagufi cyane
Reply

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X