Home  >>  Nkore iki? >> 

Congo yongeye guhabwa inkunga y’amakamyo 300 n’indege 20 byo kwitegura amatora

Imodoka z’amakamyo za gisirikare ku wa mbere zagaragaye zinyura mu murwa mukuru Kinshasa wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,ariko ngo ntabwo kwari ukugaragaza imbaraga za gisirikare z’iki gihugu,ahubwo izo modoka ni imfashanyo igisirikare cy’iki gihugu cyageneye akanama k’amatora, mu gihe hitegurwa amatora ya perezida yo ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka wa 2018.

Akanama k’amatora ka Kongo katangaje ko amakamyo yose hamwe kakiriye nk’inkunga ari amakamyo 300.

Kongeyeho ko kanahawe indege 10 nini n’indege 10 nto za kajugujugu.
Katangaje ko byose bizifashishwa mu kugeza ibikoresho by’amatora nk’imashini z’ikoranabuhanga zo gutoresha n’ubwiherero bwo gutoreramo mu bice bitandukanye by’igihugu.

BBC yanditse ko mu cyumweru gishize, abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakoze imyigaragambyo i Kinshasa.

Basabaga ko hakoreshwa uburyo busanzwe bw’impapuro z’itora aho gukoresha imashini zo gutoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Amatora ya perezida ateganyijwe mu kwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka, ni ayo gusimbuza Perezida Joseph Kabila, wakomeje kuguma ku butegetsi mu gihe cy’imyaka ibiri nyuma yaho manda ye ya kabiri ari na yo ya nyuma iteganywa n’itegekonshinga yakagombye kuba yararangiye mu mwaka wa 2016.

Kabila yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2001 nyuma y’iyicwa rya se Laurent-Désiré Kabila wari Perezida wa Kongo.

Follow Us on Facebook and Twitter

Ibitekerezo

JACKESON - 26/11/2018 saa 13:14

kwigaragambya,biriho se,hano,mumuji waboma,abavuga,rumwenubutegetsi, ntibasinziye,mwijoro,ryo,kuwagatandatu,
Reply

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X