Home  >>  Amakuru yose >> Imikino >> 

Club Africain isezereye APR FC mu mikino ya CAF Champions League

Ikipe ya APR FC yerekeje muri Tunisia mu mukino w’ijonjora ry’ibanze wo kwishyura wa CAF Champions League , ihise isezererwa na Club Africain yo muri Tunisia.


Uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Olympique de Radès iri mu Mujyi wa Tunis ikipe ya APR FC yari iherutse kunganya na Club Africain i Kigali isezerewe n’iyikipe itsinzwe ibitego bitatu kuri kimwe.

Ikipe ya Club Africain yari iwayo yari ifite icyizero cyo gutsinda APR FC dore ko yakoze imyitozo y’iminota 14 gusa izana ikipe y’abakinnyi 14 kuri uyu mukino.

Uyu mukino watangiye ku isaa ya samoya ku masaha yomu Rwanda , mu gice cya mbere ku munota wa 12 Beil Khefifi yatsinze igiutego cya mbere cya Club Africain nyuma y’iminota mike ku munota wa 27 Hakizimana Muhadjiri yishyuye iki gitego kuri Penality.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganyije igitego kimwe kuri kimwe , abafana ba APR FC batangira gutekereza ko ibyo Migi yababwiye bishobora kuba , gusa ibintu byahunduye isura ku munota wa 62 ubwo Derrick Sesraku yatsindaga igitego cya kabiri cya Club Africain bidatinze Imanishimwe Emmanuel yitsinda igitego ku munota wa 67.

Umukino urangiye APR FC isezerewe ku tsinzwi y’ibitego bitatu kuri kimwe. Nyuma yo gusezerera APR FC ikipe ya Club Africain izahura nizava hagati ya Al Hilal yo muri Sudani na JKU yo muri Zanzibar.

Follow Us on Facebook and Twitter

Leave your comment

Your Name

Your Email

Your comment

Close X